Tuesday, 6 March 2012

Rwanda | Rusizi: Amahoteli y umujyi wa Kamembe aranengwa kudaha kontaro abakozi bayo


Rusizi Amahoteli y umujyi 300x185 Rwanda | Rusizi: Amahoteli y umujyi wa Kamembe aranengwa kudaha kontaro abakozi bayo






Mu isuzuma ry’imikorere y’amahoteli ryabaye kuri uyu wa 02 Werurwe 2012 mu mujyi wa Kamembe byagaragaye ko ayo mahoteli adaha abakozi amasezerano y’akazi. Ibi abafite gukurikirana amahoteli mu nshingano zabo mu karere ka Rusizi bavuga ko bikwiye gukosorwa.
Patrick Muturutsa ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima n’isuku mu karere akaba no mu basuzuma imikorere y’amahoteli n’abakozi avuga ko mu mahoteli na za moteli bigera kuri bitatu byasuwe kuri uyu wa 02 Werurwe 2012 nta hoteli n’imwe basanze yita ku masezerano y’akazi n’abakozi. Muturutsa agira ati: “Biragaragara ko ba nyir’amahoteli batita ku bakozi, Mu hantu hatatu twasuye nta na hamwe twasanze iby’amasezerano y’umurimo bimeze neza. Twasuye Moteli Gloria, dusura Motel Munini na Hotel Ten to Ten. Aho twasanze abakozi bafite amasezerano y’akazi ni hamwe nabwo amasezerano yo mu mwaka wa 2006 yagombaga kumara umwaka atarasubiwemo.”
Uyu muyobozi mu karere akomeza avuga ko aho basanze bamwe mu bakozi bafite amasezerano yo mu mwaka wa 2006 yagaragazaga ko umukozi ahembwa amafaranga 6000 y’amanyarwanda. Muturutsa avuga ko ayo mafaranga atajyanye n’ibihe ugereranije n’akazi abo bakozi bo mu mahoteli bakora ati: “Amafaranga 6000 y’u Rwanda agaragara ko ariyo abakozi bahembwa ku kwezi kandi bakora akazi ka buri munsi si amafaranga ajyanye n’igihe.Twabajije abo bakozi batubwira ko ubu babaha amafaranga 15000 y’u Rwanda ariko ntaho byanditse ko ariyo bagomba guhabwa.I mpungenge ni uko batanayahawe batabasha kurega kuko nta masezerano agaragaza umushahara bagomba gufata.”
Ku ruhande rw’abayobozi b’amahoteli bemera ko batitaye ku gaciro k’amasezerano y’akazi agomba guhabwa abakozi. Mahoro Bernard umuyobozi w’abakozi muri motel Munini imwe muzanenzwe kudaha abakozi amasezerano y’akazi agira ati: “Ubuyobozi bw’akarere bwadukanguye ku ngingo yo guha abakozi amasezerano y’akazi twumva na twe ari byo pe. Mu gihe kitarenze iminsi 10 turaba twahaye abakozi bacu amasezerano y’akazi. Ibi na twe bizadufasha kuko muri ayo masezerano hazaba harimo n’inshingano z’abakozi ku buryo umukozi akora ategereje umushahara ariko akanamenya ibyo asabwa.”
Ubuyobozi bw’akarere bukurikirana amahoteli n’abakozi buvuga ko mu kwibutsa abafite amahoteli ibyo bagomba abakozi hataba hagamijwe kubahana ahubwo ko ari ukubagira inama.Gusa ubu buyobozi buvuga ko iyo abafite amahoteli bagaragaje kutita ku nama bagirwa bishobora kuba byabaviramo ibihano.

0 comments:

Post a Comment

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More

 
Design by Free WordPress Themes | Bloggerized by Lasantha - Premium Blogger Themes | Walgreens Printable Coupons