Bamwe muri ba Malayika Murinzi bo mu karere ka Nyanza. Foto: JP
Umuryango Imbuto Foundation, ukorera mu biro by’umufasha wa Perezida, watangije ihuriro ry’ababyeyi b’intangarugero bazwi ku izina rya Malayika Murinzi bo mu karere ka Nyanza kugira ngo bungurane ibitekerezo.
Intumwa ya Nyakubahwa Jeannette Kagame, Cecile Murumunawabo, mu gutangiza iryo huriro, tariki 31/01/2012, yavuze ko ba Malayika Murinzi rizabafasha kujya bahura kenshi bakamenyana ndetse bakarebera hamwe n’icyabateza imbere bo ubwabo.
Yagize ati “Aba babyeyi bake b’intangarugero twifuza ko bakomeza kubera abandi urugero rwiza nicyo gituma ari ngombwa ko bagira ihuriro ribahuza kugira ngo bashobore gukurikiranwa n’ubuyobozi ariko buzi aho bubasanga mu buryo bworoshye”.
Nyiransengiyumva Jacqueline ni umwe muri abo ba Malayika Murinzi witabiriye gushyiraho iryo huriro ryabo. Akomoka mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza akaba avuga ko ari Malayika Murinzi kubera igikorwa yakoze cyo gutora umwana w’uruhinja akamurera amwitayeho kugeza ubwo akuze.
Yagize ati “Nagiye kumva numva barampagaye ngo nitabire inama ku biro by’akarere ka Nyanza ariko nahageze nsanga bampamagariye igikorwa cy’uko hari umwana natoye nkamurera akiri uruhinja”.
Malayika Murinzi Nyiransengiyumva Jacqueline avuga ko uwo mwana ubu yitaweho neza kimwe n’abandi bana batatu yabyaye.
Ba Malayika Murinzi bemejwe mu karere ka Nyanza bagera kuri 40 bose bakaba baritaye ku burere bw’abana batabyaye kandi badafitanye amasano nabo yaba aya bugufi cyangwa ayakure.
Umuhango wo gushyiraho ihuriro rya ba Malayika Murinzi muri aka karere wasojwe n’igikorwa cy’ubusabane basangira baseka ari nako bungurana ibitekerezo mu mwuka mwiza.
Imbuto Foundation yihaye inshingano yo kwita ku burere bw’umwana w’umukobwa akaba ari muri urwo rwego ishimira ikanashyigikira ababyeyi bakora ibikorwa by’intangarugero mu bijyanye no kwita ku mibereho y’abana.
0 comments:
Post a Comment