Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) burasaba abakozi biteganyiriza muri icyo kigo ko bajya bakurikirana ubwiteganyirize bwabo bareba ko abakoresha babatangira imisanzu uko bikwiye. Ibi babitangaje kuri uyu wa kane ubwo batangaga amahugurwa ku bikorera ndetse n’abakorera inganda z’ikawa bo mu karere ka Nyamasheke.
Kasanya Epimaque, ukuriye RSSB ishami rya Nyamasheke ubwo yavugaga ku nshingano z’umukoresha ndetse n’umukozi mu bijyanye no kwiteganyiriza.
Kasanya yagize ati: “umukozi agomba gukurikirana ko imisanzu ye igezwa mu kigo cy’ubwiteganyirize kuko bishoboka ko bayagukata nyamara ntagereyo cyangwa bakagutangira make.”
Kasanya yongeraho ko gukurikirana imisanzu umukozi atangirwa hakiri kare ari ngombwa kugira ngo haramutse harimo amakosa bikosorwe hakiri kare.
Abitabiriye amahugurwa babajije ikibazo cy’imisanzu itari yo gikunze kugaragara cyane cyane mu barezi aho usaga umuntu amaze imyaka myinshi ku kazi nyamara ugasanga nta na kimwe cya kabiri cy’imisanzu yuzuye afite.
Kasanya yavuze ko icyo kibazo cyabayeho ariko ko ubu biri gukosorwa ndetse bikaba byaranashizwe muri za mudasobwa mu rwego rwo koroshya akazi. Yavuze ko kwa gukurikirana imisanzu yabo bizagabanya ikibazo nk’iki kigaragara bitinze bikanagorana kugikemura.
Yongeye ho ko umukoresha agomba gutangira imisanzu abakozi be ku gihe kugira ngo atazahura n’ibibazo igihe azaba akeneye ko ikigo cy’ubwiteganyirize kimugoboka.


09:57
rwandaexpress

0 comments:
Post a Comment