Abantu benshi bakunze guhura n’ibintu bibababaza mu buzima bwabo ntibabyibagirwe, ndetse bagahora babyibuka iteka kubera ko hari igice kimwe cy’ubwonko kibika ibyo umuntu yahuye nabyo byose, cyane ibyamubabaje. Umuti wa métyrapone rero ngo ushobora kubimwibagiza byose.
Journal of Clinical Endocrinology & Metabolism, abahanga bo muri kaminuza ya Montreal muri Canada, bamaze kuvumbura ko umuti wa métyrapone wari usanzwe wifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye zibasira ubwonko ushobora kwifashishwa no mu kurwanya zimwe mu nkurikizi z’ihungabana!
Nk’uko bitangazwa na Dr. Sonia Lupien, umuganga uhagarariye ubu bushakashatsi, avuga ko iyo umuntu yari asanzwe afite ibintu yibuka bigahungabanya imyitwarire ye hanyuma agahabwa uyu muti mu gihe afite intimba, uyu muti ugabanya umusemburo wa cortisol usanzwe ukorana n’igice cy’ubwonko kibika urwibutso rw’ibihe bibabaje yanyuzemo.
Dr Sonia Lupien akomeza atangaza ko uyu muti wageragerejwe mu bushakashatsi bwakozwe ku itsinda ry’abantu 33, aho bagabanijwemo amatsinda atatu, rimwe bakariha uwo muti nyuma yo kubabwira inkuru zibabaje n’izindi zisanzwe zidafite icyo zakora ku marangamutima cyane, ati “byagaragaye ko abantu bari mu itsinda ry’abahawe uriya muti batigeze barangwa no kwibuka ibice bibabaje by’inkuru bari babwiwe, ariko bakaba barabashakaga kwibuka neza cyane ibindi bice by’inkuru bari babwiwe ariko ntibibashobokere.”
Yakomeje avuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bije bivuguruza ndetse binakosora ibyakekwaga n’abaganga b’indwara zo mu mutwe, aho bavugaga ko bidashoboka ko hari icyasibanganya neza urwibutso umuntu aba afite mu bwonko rw’ibihe yabayemo bibi cyangwa byiza.
Yasoje avuga ko impungenge zihari ari uko uyu muti utagikunze gukoreshwa mu buvuzi, kuwubona bikaba bitakorohera buri wese.
huye- Caraes Butare-help-mad-persons
0 comments:
Post a Comment