Tuesday, 6 March 2012

Rwanda | Kamonyi: Korali Impuhwe yateye igiti cy’urwibutso ahabereye impanuka yahitanye abaririmbyi bayo 12

Ku itariki ya 3 Werurwe, Korali Impuhwe yo mu itorero ADEPR Gisenyi, yateye igiti cy’urwibutso kuKamonyi, ahabereye impanuka mu mwaka wa 2002, igahitana abaririmbyi 12. Ibyo ngo babikoreye kugirango aho hantu hatazibagirana mu mateka yabo.
Rwanda Kamonyi Korali Impuhwe 224x300 Rwanda | Kamonyi: Korali Impuhwe yateye igiti cy’urwibutso ahabereye impanuka yahitanye abaririmbyi bayo 12
Nyuma y’urugendo rutuje ruva ku gasanteri ya Kamonyi berekeza mu ikoni iyo mpanuka yabereyemo, abo baririmbyi bafanyije n’abanyamuryango b’Umusamariya Mwiza ufasha abarwayi batagemurirwa bo mu bitaro bya Remera –Rukoma, basengeye ahabereye impanuka bibuka n’abaririmbyi babo bahaguye, maze bahatera n’igiti cy’urwibutso.
Perezida wa Korali Impuhwe Ruzindana Gaddy, waje ayoboye Korali yatangaje ko buri gihe iyo korali yabo inyuze aho hantu ihasengera kuko habaye irembo rijya mu bundi buzima bw’abaririmbyi babo. Ubundi ngo buri mwaka bakora igitaramo cyo kubibuka ariko siko baza ku Kamonyi. Iki giti bateye rero ngo kizajya gifasha n’abazinjira muri Korali nyuma kuzajya bamenya aho abantu babo baguye.
Rwanda Kamonyi Korali Impuhwe1 300x224 Rwanda | Kamonyi: Korali Impuhwe yateye igiti cy’urwibutso ahabereye impanuka yahitanye abaririmbyi bayo 12
Mu buhamya bwe, umwe mu barokotse iyo mpanuka Twagiramungu Emilien yavuze ko we ubwo impanuka yabaga yari yabaye nk’uwatwawe n’agatotsi kuko yabumbuye amaso abona ari imbere y’igishyitsi  agahita agwa muri Koma akongera kugarura ubwenge ari mu bitaro I Rukoma. Akaba ashimira abaturage b’I Rukoma kuko babitayeho mu bitaro.
Ngo uretse abo 12 bahitanywe n’iyo mpanuka, abakomeretse barakize nta n’umwe wasigaranye ubumuga. Abo baririmbyi baririmbye indirimbo “Intwari zaratabaye” bahimbiye abo bavandimwe babo bahitanywe n’impanuka maze bamwe muri bo bararira.
Musabyimana Agathe nawe warokotse iyo mpanuka atangaza ko buri gihe iyo abyibutse agira ubwoba bwinshi. Akaba ahamya ko nta muririmbyi wabo wahitanywe n’iyo mpanuka wigeze wumva ububabare bw’umubiri.
Iyo mpanuka yabaye tariki ya 27/7/2002, ubwo Korali impuhwe yavaga I Gisenyi igiye kuvuga ubutumva I Shyogwe ho mu karere ka Muhanga.

0 comments:

Post a Comment

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More

 
Design by Free WordPress Themes | Bloggerized by Lasantha - Premium Blogger Themes | Walgreens Printable Coupons