Wednesday 23 October 2013

Amwe mu mateka ya Korali ‘‘Urumuri Rutangaje’’ ya ADEPR Gikondo

m_Amwe mu mateka


Korali ‘‘Urumuri Rutangaje’’ ni Korali yo mu itorero rya ADEPR. Yatangiye umurimo w’ ivugabutumwa ari abana bato nyuma ihindura izina mu mwaka wa 1995 yitwa “Chorale Urumuri”, kuri ubu ikaba ibarizwa mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama kuri ADEPR Gikondo.


Nk’uko bitangazwa na Alexis Kabaka, umuyobozi w’iyi Korali, korali ‘‘Urumuri rutangaje’’ yatangiye ari korali y’ ishuri ry’ icyumweru, nyuma iba Korali y’urubyiruko hanyuma nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yaje kwitwa izina rya “Chorale Urumuri Rutangaje”.


Kuri ubu, korali ‘‘Urumuri rutangaje’’ igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 50 harimo abagore, abagabo n’urubyiruko.


Ni korali iharanira guteza imbere ubutumwa bwiza mu gihugu hose ndetse no guharanira ko abanyamuryango bayo batera imbere haba ku mutima no ku mubiri.


Ni korali ikunze kwitabira ibiterane hirya no hino ikaba kandi ikunze no kwakira andi makorali ayisura mu buryo bw’ivugabutumwa.


Iyi korali ‘‘Urumuri rutangaje’’ kuri ubu ifite alubumu ebyiri mu majwi ndetse na DVD imwe mu mashusho iherutse gushyira hanze ku cyumweru tariki 20.10.2013.



Amwe mu mateka ya Korali ‘‘Urumuri Rutangaje’’ ya ADEPR Gikondo

0 comments:

Post a Comment

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More

 
Design by Free WordPress Themes | Bloggerized by Lasantha - Premium Blogger Themes | Walgreens Printable Coupons