Abatesi Olive, avura amatungo
Abatesi Olive wiga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare (ryahoze ryitwa Umutara Polytechnique University), arakangurira abakobwa bagenzi be kwiga ayo masomo kuko n’ubwo bayatinya nta kigororanye kirimo.
Abatesi yiga mu mwaka wa gatanu akaba afite ubushobozi bwo kubaga itungo rirwaye akarivura akongera akaridoda kandi rikabaho. Abakobwa benshi batinya umwuga yize bavuga ko batashobora inyamaswa cyane cyane iyo hajemo ibintu byo kuyibaga kugira ngo bayivure, igihe yagize ikibazo gisaba ko ivurwa ibazwe.
Mu imurikabikorwa iryo shuri riherutse gukorera mu karere ka Kayonza, Abatesi yerekanaye uburyo we na bagenzi be biga mu mwaka umwe bafite ubushobozi bwo kubaga inyamaswa iyo ari yose yagize ikibazo mu nda bakayivura barangiza kuyivura bakongera kuyidoda.
Ubwo yabyerekanaga abaturage benshi bari bashungereye bibaza ibyo akora, ariko na we akabasobanurira agira ati “Ndimo nderekana ukuntu nshobora kuvura itungo rirwaye cyangwa ari inka yananiwe kubyara, nkaba nayivura nciye muri ubu buryo. Ngira gutya ngasatura uruhu nkinjiramo imbere ngasatura n’igifu nkayivura ikibazo ifite nkongera nkadoda, inyamaswa ikagenda ari nzima”
Abatesi avuga ko hari abakobwa bagenzi be batinya umwuga yize bakeka ko ari umwuga ugoranye, benshi bakawutinyira ko hazamo n’ibintu byo kubaga amatungo kandi ngo bikunze gukorwa n’abantu b’igitsina gabo. Avuga ko abakobwa badakwiye kubitinya kuko niba yarabishoboye ari ikimenyetso cy’uko n’abandi bakobwa babishobora.
Agira ati “Nk’abakobwa nabakangurira gukora uyu mwuga kuko kenshi barawutinya bavuga ngo ntiyabishobora ntiyashobora inyamaswa, ariko kuko nanjye ndeba mbishobora kandi ndi umukobwa na bo nabakangurira kubikora”
N’ubwo hari abakobwa bagitinya umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare hari abakobwa benshi babikora kurusha abahungu, nk’uko bivugwa na Dr. Ndazigaruye Gervais, umwarimu muri iyo kaminuza.
Yongeraho ko abanyeshuri bose basohoka muri iyo kaminuza baba bafite ubushobozi bwo kubaga inyamaswa n’ubwo kuvura indwara zifata amatungo.
Umukobwa wiga amasomo y’ubuvuzi bw’amatungo arakangurira bagenzi be batinya ayo masomo kuyiga kuko atagoye
0 comments:
Post a Comment