Tuesday 6 March 2012

Rwanda : KNC ni muntu ki?

Umuhanzi KNC, amazina ye asanzwe ni Kakooza Nkuliza Charles. Yavutse mu mwaka wa 1982. Ni umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB n’izindi zerekeranye nayo.Yatangiriye ubuhanzi muri Korali aza gukomereza ku guhimba indirimbo ze bwite.
Rwanda KNC 184x300 Rwanda : KNC ni muntu ki?
Kuri ubu, KNC amaze gusohora Album yise “Abagore”, aho ku munsi wo kuyisohora hari umuntu waguze CD yayo imwe ku mafaranga 750 000 y’amanyarwanda. KNC kandi yashinze studiyo ikora umuziki (studio de production) yitwa A to Z PRODUCTION nyuma gato nibwo yatangije umushinga wo gufasha abatishoboye, aho we n’abo bafatanyije batanze miliyoni 5 ku barwayi bo muri CHUK.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru kuri City Radio aho yakoraga ibiganiro nka Umunsi Ucyeye ndetse n’ibindi by’amakinamico aho yakinaga yitwa Dr Runiga. Arateganya gushinga Radio ye izaba yitwa “Radio One”.
http://tukabyine.com/index.php/articles/rwanda-knc-ni-muntu-ki/

0 comments:

Post a Comment

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More

 
Design by Free WordPress Themes | Bloggerized by Lasantha - Premium Blogger Themes | Walgreens Printable Coupons