Monday 19 March 2012

Rwanda | Ruhango: Dream Boys yakangoriye urubyiruko kwisiramuza kubushake


Rwanda Dream Boys itanga ubutumwa bwo kwisiramuza ibinyujije mu bihangano byayo Rwanda | Ruhango: Dream Boys yakangoriye urubyiruko kwisiramuza kubushake









Dream Boys itanga ubutumwa bwo kwisiramuza ibinyujije mu bihangano byayo
Itsinda ry’abahanzi babiri rya Dream Boys ryifatanyije n’akarere karuhango mu gikorwa cyo gukangurira urubyiruko kwisiramuza cyateguwe na Club-Anti SIDA Impuruza tariki ya 10/03/2012.
Muri iki gikorwa hatanzwe ibiganiro byinshi bikangurira abantu kwisiramuza kubushake, babereka ingaruka nziza zo kwisiramuza zirimo kuba umuntu atapfa kwanduzwa agakoko gatera SIDA, kuko umuntu wisiramuje ukoranye imibonano mpuzabitsina n’undi wanduye , aba afite amahirwa angana na 60% yo kutandura SIDA.
Nyandwi Fabien umuyobozi wa Club-Anti SIDA Impuruza, avuga ko impamvu bifashishije Dream boys ari uko urubyiruko rukunda imyidagaduro cyane. Ati “mu myidagaduro iyo unyujijemo ubutumwa burumvikana kandi bukihuta cyane. Niyo mpamvu twifashishije Dream Boys dore ko inakunzwe muri Ruhango”
Urubyiruko rwari rwitabiriye ibi bikorwa, rwavuze ko ngo uretse kuba rwumvise inyigisho zahatangiwe ngo rwanishimiye kubona itsinda Dream Boys bajyaga bumva ku maradiyo gusa.

0 comments:

Post a Comment

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More

 
Design by Free WordPress Themes | Bloggerized by Lasantha - Premium Blogger Themes | Walgreens Printable Coupons