Friday, 20 September 2013

Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ishingiro ry’iterambere

Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ishingiro ry’iterambere


Iyo umugabo n’umugore babanye neza, bagafashanya mu mirimo yose kandi bakungurana ibitekerezo ku cyateza urugo rwabo imbere; babasha kugera kuri byinshi kandi byiza mu gihe gito. Imwe mu miryango yo mu karere ka Kamonyi itanga ubuhamya bw’ibyo yagezeho nyuma yo kwimika ihame ry’uburinganire.


Shyaka Hassan wo mu murenge wa Musambira, afite umugore n’abana ba tandatu. Ngo ataramenya ibyiza by’uburinganire n’ubwuzuzanye yahozaga umugore we ku nkeke, yibwira ko ntacyo ashoboye kandi ko nta nama z’umugore mu gukemura ibibazo by’urugo.


Uyu mugabo waje guhinduka abitewe n’amahugurwa yahawe n’ishyirahamwe ry’abagabo barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina RWAMREC ; ahamya ko kudashyira hamwe kubashakanye ngo bajye inama bidindiza iterambere ry’urugo.


Ngo nyuma y’aho arekeye kwikanyiza mu rugo rwe, bamaze kugera kw’iterambere rigaragara harimo kubaka amazu, kugura amatungo no guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere kuko asigaye ajya inama n’umugore we.


Ubuhamya nk’ubu bugarukwaho na Yankurije Budensiyana, na we wo mu murenge wa musambira uvuga ko yamaze imyaka isaga itanu atumvikana n’umugabo we kandi babana mu rugo. Ngo icyo gihe buri wese yatekaga ukwe, agahinga ukwe, ntihagire na kimwe bafatanya.


Yankurije avugako ari we wabihomberagamo kuko mu byo yakoraga byose ari we wari ufite inshingano zo kwita ku bana ba tatu afitanye n’uwo mugabo. Izo nshingano zose zatumaga adatera imbere akabeshwaho no guhingira abandi kuko umugabo yari yaramugeneye agasambu gato ko guhinga.


Urugo rwa Yankurije rwo, ngo rwashyize hamwe rubikesha Umugoroba w’ababyeyi kuko babagaye mu ruhame, maze umugabo we agafata icyemezo cyo gushyira hamwe n’umugore bagafatanya gukorera bana ba bo. Ngo kuri ubu, bahingira hamwe isambu ya bo ndetse n’ibibazo by’abana bagafatanya kubikemura.


Mu biganiro bitangwa n’inzego zitandukanye zishinzwe kurengera iterambere ry’umuryango, abashakanye bahamagarirwa kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko ari byo bibafasha gutera imbere, kandi abishyize hamwe nta kibananira.



Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ishingiro ry’iterambere

0 comments:

Post a Comment

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More

 
Design by Free WordPress Themes | Bloggerized by Lasantha - Premium Blogger Themes | Walgreens Printable Coupons