Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6/11/2013, mu karere ka Rulindo hateraniye inama yaguye y’intara y’umutekano, inama yari igamije kwiga cyane cyane ku bijyanye n’uko umutekano uhagaze mu turere tugize iyi ntara.
Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere uko ari dutanu tugize intara y’amajyaruguru, inzego z’umutekanano zaba iza Polisi hamwe n’iza gisirikare, abari bayirrimo barebeye hamwe uko umutekano uhagaze,ibiwuhungabanya ndetse n’icyakorwa ngo umutekano muri iyi ntara urusheho kugenda neza.
Mu byaje ku isonga mu guhungabanya umutekano muri iyi ntara nk’uko byagaragajwe ni ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi, ibyaha bijyanye no gukubita ndetse no gukomeretsa.
Hagaragaye kandi ikibazo cy’ubwicanyi muri iyi ntara, ikibazo kijyanye n’impanuka zikabije mu muhanda ndetse n’ubujura bukorwa muri za sacco bukozwe akenshi n’abakozi baba bazikoramo.
Ku ruhande rw’intara uwaje ayihagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara Deon Kabagambe yavuze ko kuba ibyaha bimwe muri ibi bidashira cyangwa bihagarare burundu,ahanini biba biterwa n’imyunvire y’abayobozi b’inzego zo hasi cyane cyane mu midugudu ikiri hasi ,aho usanga ibijyanye n’umutakano babiharira inzego za Polisi gusa cyangwa iza Gisirikare.
Ku bwe ngo ngo akaba asanga hakwiye kubaho ubufatanye mu nzego zose ,hakanongerwa ingufu mu marondo.
Yavuze kandi ko , aho bizajya bigaragara ko umuyobozi w’umudugudu atatanze amakuru kandi byanyuze mu mudugudu ayoboye nawe azajya abibazwa.
Kimwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Gahima Francois, wagarutse cyane ku kibazo cya kanyanga yinjira muri iyi ntara ku bwinshi ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda,ngo hagomba kubaho ihererekanya makuru mu nzego zose ku buryo hakumirwa izi kanyanga zinyobwa ,ari nayo ntandaro y’ibyaha byinshi bihungabanya umutekano nk’uko abari muri iyi nama babigaragaje.
Ku kirebana n’umutekano wo mu muhanda kandi ngo ntago umutekano wo mu muhanda ureba polisi gusa,ahubwo n’abandi bayobozi barimo n’ab’uturere basanga bakwiye kugira iki kibazo icyabo ,aho bigaragaye ko umushoferi yitwaye nabi mu muhanda nabo bakaba bamufata bakamuhana.
Abari mu nama kandi banarebeye hamwe aho ikibazo cyo kwimura abatuye mu manegaka kigeze, hafatwa ingamba zo kubikora vuba kandi ngo bakubaka amazu meza azakemura ikibazo cy’ibiza.
Ubufatanye mu nzego zose niyo ntego mu kubungabunga umutekano mu ntara y’amajyaruguru
0 comments:
Post a Comment