Friday 25 May 2012

Kagame | Perezida Kagame yemereye intara y’uburasirazuba kubona amahotel


N’ubwo intara y’iburasirazuba ikize ku biyaga byinshi ndetse hakiyongeraho no kugira pariki y’akagera niyo ntara ibarizwamo inyubako nke zo kwakira abantu zirimo amahoteli ndetse ikagira n’amazi meza adahagije abaturage.

m Perezida Kagame 199x300 Kagame | Perezida Kagame yemereye intara y’uburasirazuba kubona amahotelIyi ntara kandi iri muntara zibarizwamo ubworozi bukungahaye ariko ikaba ifite ikibazo cyo kubona amazi yo guha amatungo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise avuga ko kubona Hoteli biri mu mihigo yabo mu mwaka utaha mu mujyi wa Kabarore mugihe aka karere gakora ku nkengero z’ikiyaga cya muhazi, naho umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko bikwiye ko mu mwaka wa 2013 muri iyi ntara umubare w’amahoteri wakiyongera.
Perezida Kagame avuga ko ibibazo biri muri iyi ntara bishobora guhuzwa n’amahirwe ahari maze ibibazo bikaba ibisubizo kuko kuba hacyeneye amahoteli ari amahirwe kubashoramari babanyarwanda bifuza gushora imari yayo mukubaka amahoteli.

Akavuga ko abatuye intara y’iburasirazuba bagomba kubona amahoteri ahubatswe bakareka kumva amahoteri mu magambo maze bashoje ikivi bakabona aho baruhukira ndetse nabahora banywa u rwagwa na waragi zitica ubuzima bakabona ibinyobwa byiza banywera ahantu heza.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko ibibazo by’amazi bibangamira akarere mu iterambere
m Perezida Kagame 2 300x199 Kagame | Perezida Kagame yemereye intara y’uburasirazuba kubona amahotelBimwe mubituma iyi ntara itagira amahoteri nk’izindi ntara harimo kuba idafite ibikorwa remezo bihagije cyane ko ahashyirwa amahoteri hafite amahirwe yo gukundwa ariko ikibazo kikaba imihanda nko kunkengero za pariki y’akagera haba no kubiyaga bibarizwa muri iyi ntara cyane ko ifite ibiyaga byinshi kandi byakundwa harimo Muhazi, Mugesera n’ibyohoha nibindi bibarizwa muri pariki y’akagera ariko imihanda no gutunganya inkombe z’ibiyaga bikaba bikiri hasi.

Indi mbogamizi ibangamira iyubakwa ry’amahoteri mu ntara y’uburasirazuba ni ibikorwa remezo birimo amazi meza kuko abashobora kubona amazi meza batarenze metero 300 muri iyi ntara bagera kuri 65%. Ikibazo cy’amazi kikaba cyiyongera kugira amashanyarazi kuko henshi Atari yakahagejejwe cyakora intara y’iburasirazuba ikaba iteganya mu mwaka wa 2013 kuzakoresha miriyari 3 mukongera amazi meza muri iyi ntara cyane ko n’indwara z’isuku nke ahanini ziyibonekamo zikomoka gukoresha amazi adasukuye.


http://newsofrwanda.com/ibikorwa/6858/kagame-perezida-kagame-yemereye-intara-y%E2%80%99uburasirazuba-kubona-amahotel/

0 comments:

Post a Comment

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More

 
Design by Free WordPress Themes | Bloggerized by Lasantha - Premium Blogger Themes | Walgreens Printable Coupons